
"Impamba y'Umigenzi ugana mu ijuru"* *[Verse 1]* Ntacyo twazanye ku isi Tuzayivaho ntacyo tuzajyana Ibiganza byacu byajzanye ubusa Nutaha bizaba bipfumbase ubusa Ibyo dusanga ku isi Ni impamba idutunga gusa Nk'abagenzi mu nzira ndende Tugana iwacu mu ijuru *[Pre-Chorus]* Kwikubira ibyo twasanze Biteza inzara y' umutima Birushaho kudutera guhangayika isuri isambira byinshi igasohoza bike ***_ Byose ni ubusa, ni ubusa Umubwiriza yarabivuze Ubutunzi butarimo Imana, ni ubusa turi abagenzi bagana mu ijuru Aho impamba idashira Tugende mu rugendo, twiyeze, dushake gukiranuka[Chorus] *[Verse 2]* Ifeza na zahabu bizabora Inzu nini izasenyuka Izina riravugwa none ejo rikibagirana Ariko urukundo n'ukuri biraramba Kwikubira bitwambura amahoro Biteza inzara n' agahinda ku bo twahuhiye ku isi, bikadutinza mu rugendo ruzatugeza ku murwa _**_ Simvuga ngo nturye, simvuga ngo ntunywe Ariko umutima wawe uyoborwe n'Imana Kora, fasha, sangira nabose Kuko ibyo uha abo mwaziye rimwe ku isi Niyo mpamba izaguherekeza imbere yawe[Bridge] *[Last Chorus]* Byose ni ubusa, ni ubusa Umubwiriza yarabivuze Ubutunzi butarimo Imana ni ubusa Noneho turirimbe, tugende Dufite impamba ya hano ku isi, n'iy'ijuru Tugende mu rugendo, twiyeze, dushaka gukiranuka _*** Ntacyo twazanye... Ariko twahisemo kuzagenda dusize izina ritandujwe nibyo twahawe ngo bidutunge Byose ni ubusa... uretse urukundo[Outro] Mihigo wa Mihigo ndabakunda!

